Ibibazo 10
Business
Urukundo
Urugo
Imyambarire
Ubwiza na Mode
Ubukwe
Amafunguro
Icyaro
Album
Ubuzima
Uburenganzira bw’Umwana
Udukuru
Ubumenyi rusange
Ubahiga
Quiz
Ibyamamare
Top 20 Rwandan Music
Music Lyrics
Films z’icyumweru
Amasabukuru
Imyizerere
Forum
Links z’ingenzi
Biratangaje !
Blog

Home >> Amafunguro >> TUMENYE INDWARA CONSTIPATION N’UKO TWAYIRINDA

TUMENYE INDWARA CONSTIPATION N’UKO TWAYIRINDA

Na Hyppolite NTIGURIRWA.

Kubabara mu gihe ugiye ku musarani cyangwa kumara igihe kirekire udashaka kujya ku musarani “Constipation”, ni indwara irangwa no kuba umuntu yamara icyumweru agiye kwituma inshuro ziri munsi y’eshatu(3) hakaziramo no kwituma bigoranye cyane cyangwa ku buryo ngo umuntu ashobora no kumara iminota icumi (10 min) atarabona umusarani( amabyi). Ngo ku bana bo barwaye iyi ndwara bashobora no kugeza ku minsi irindwi yose batarabona umusarani(batarituma).

Abahanga mu buvuzi n’imirire bavuga ko hariho amoko abiri ya constipation “. Hari icyo bita constipation de progresssion (kwituma inshuro ziri munsi y’eshatu mu cyumweru) aha ngo umuntu ntabwo aba ashaka kwituma. Hari kandi na “constipation terminale” (kugorwa no kwituma bikomeye kuburyo wanakomereka). Gusa ariko ngo aha ho umuntu aba ajya ku musarani nk’ibisanzwe ariko akituma bigoranye cyane ; ariko ngo bamwe mu barwaye iyi ndwara bashobora kurwara ubwo bwoko bwombi bwa constipation : kujya kumusarani inshuro zitagera kuri eshatu mu cyumweru ndetse bakababara cyane.

NI IKI GITERA CONSTIPATION ?

Ngo akenshi na kenshi ibibazo bya constipation biterwa na zimwe mu mpamvu zikurikira :

• Kurya ibiryo bitari “fibreux”ni ukuvuga ibiribwa nk’imboga, ibinyampeke, imbuto… • Kudakora imyitozo ngororamubiri (sport). • Kutanywa amzi ahagije. • Gutinda kujya ku musarani igihe ubishaka.

Abahanga bakomeza bavuga ko ngo umunaniro n’umuhangayiko bikabije “Stress” nabyo bishobora kuba impamvu yo guhura n’iki kibazo cya “constipation”.

Guhindura aho wari utuye ukajya ahafite ikirere gitandukanye n’icyo wari uturiye ngo bishobora gutuma umubiri udakora nk’uko bisanzwe ukaba wagira iki kibazo. Ngo gusama ku bagore nabyo bishobora kuba impamvu ya “constipation”.

Iyi ndwara kandi ngo ishobora kuboneka ku bana cyane cyane iyo batangiye kurya batagitunzwe n’amashereka gusa.

Ku bana kandi ni ngombwa kubaha ibyo kunywa bihagije kandi bakarya ibiryo nk’ibinyampeke, imboga n’imbuto. Gusa ngo constipation ku bana igaragara kenshi kandi ikisubizayo yonyine mu gihe umukoreye ibi tuvuze haruguru. Keretse gusa ngo ubonye imaze ibyumweru byinshi, icyo gihe wareba muganga. Izi mpamvu zose tuvuze rero ngo nizo zituma amara adakora neza nk’uko bisanzwe bigatuma umuntu yarwara constipation.

Ngo n’ubwo bidakunze kubaho,“constipation” ishobora kugaragara ari ikimenyetso cy’indi ndwara nka kanseri yo mu mara. Ngo ishobora kandi no guterwa n’imiti imwe n’imwe , bikaba rero ari byiza ko mu gihe ubonye bitinze gukira wakwihutira kujya kwa muganga.

Ibimenyetso by’umuntu urwaye constipation

NI GUTE WAKWIRINDA CONSTIPATION ?

Ngo hari ibikorwa bimwe na bimwe wakora ngo wirinde iyi ndwara :

Kunywa hagati ya litiro 1,5 kugera kuri litiro 2 ku munsi z’ibinyobwa (amazi, umutobe, icyayi, imbuto… ngo ni uburyo bwiza bwo kwirinda constipation, kugerageza gukora sport ngo nacyo ni kimwe mu bya kurinda guhura n’iki kibazo uretse ko ngo hari igihe imyitozo ikomeza inda (les exercices stimulant la ceinture abdominal) ngo hari igihe nayo yatera constipation, gerageza kurya kenshi ibiribwa biri “fibreux” ni ukuvuga ibiribwa nk’imboga, ibinyampeke, imbuto…

Ngo mu bindi byagufasha kwirinda guhura n’iki kibazo ngo ni ukurya witonze utameze nk’usiganwa ukarira ku masaha adahindagurika cyane ngo kandi igihe wumva ushaka kujya ku musarani ni byiza guhita ujyayo.

Wakora iki mu gihe ufite ikibazo cya constipation ?

Abaganga bajya inama bavuga ko mu gihe wafashwe na constipation, wagerageza kurya ibiryo byinshi biri “fibreux” (ibishyimbo, imboga, igitoki… ngo ibi bifasha mu mikorere myiza y’amara. Gerageza unywe amazi hagati ya litiro 1.5 na litiro 2. amazi arimo “magnesium” ngo ni meza cyane mu mikorere y’umubiri n’amara muri rusange. Gerageza nibura urye imbuto eshatu ku munsi. Kujya kwa muganga igihe ubonye ikibazo kimaze ibyumweru byinshi.

“Constipation” ngo muri rusange ntiyica abantu benshi ariko ngo ntikwiye gufatwa nk’aho yoroshye kuko niba warigeze ugira icyo kibazo waba uzi ukuntu itera ububabare. Kwirinda biruta kwivuza.